Abayobozi n'ingabo mu gutangiza Army Week

Kuri uyu wa 4 Gicurasi 2017, mu turere dutandukanye tw’igihugu hatangijwe icyumweru cyahariwe ingabo z’igihugu, aho zifatanya n’abaturage mu bikorwa bitandukanye biganisha ku iterambere mu karere ka Kirehe bakaba bifatanyje mu gutunga igishanga giherereye mu kagari ka Rugarama mu murenge wa Mushikiri.

Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Kirehe Lt. Col. Emmanuel Burora , yasabye abatuye Umurenge wa Mushikiri ko bafatanya mu rwego rwo kwiteza imbere yabibukije ko uyu mwaka Army week ni uko baguye ibikorwa bikaba byinshi kuruta ibyo bakoraga buri mwaka abibutsa ko urugamba rundi rutakiri urw’amasasu ari urwo kubohora Abanyarwanda ku bukene.

Muri iyi Army week yatangijwe ku mugaragaro mu karere ka Kirehe ibikorwa byinshi bizibanda ku buhinzi, kubaka ibikorwa remezo n’ibindi butandukanye bifitiye abaturage akamaro.

Umuyobozi w’karere ka Kirehe Muzungu Gerald akaba yibukije abaturage kuba hafi bagafatanya n’ingabo mu bikorwa bya buri munsi mu rwego rwo kwiteza imbere akaba yaboneyeho n’umwanya wo kubibutsa kwita ku isuku muri rusange bubaka neza ubwiherero,kwita ku bana no kubaka ubwiherero neza.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko icyumweru cy’ingabo cy’uyu mwaka gifite umwihariko udasanzwe haba mu mikorere, ibizakorwa, igihe kizamara, dore ko byari bimenyerewe ko imara icyumweru, ariko iy’uyu mwaka izamara amezi abiri.

Bakomeza bavuga ko iki ari icyumweru cy’ingabo kidasanzwe bitewe n’uko ibikorwa biteganyijwe bitandukanye n’ibyajyaga bikorwa,Uturere twose hari ibikorwa bizakorerwayo by’umwihariko nk’ubuvuzi buzazenguruka uturere twose tw’u Rwanda.

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*