Umukino wahuje abakozi b"Akarere n'abakozi b'ibitaro

Kuri uyu wa 01 Gicurasi 2017, abakozi b’Akarere ka Kirehe ku nzego zitandukanye bifatanyije n’abayobozi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo, basubiza amaso inyuma bareba imigendekere y’akazi, bageza ku buyobozi bw’akarere imbogamizi bahura nazo mu kazi barebera hamwe uburyo bwo kubikemura.

Mu gihe hari abibwira ko umunsi w’umurimo ari umunsi w’ikiruhuko ku bakozi ba Leta, ku bakozi b’akarere ka Kirehe bishimiye kungurana inama n’abayobozi babo n’umukozi wabaye indashyikirwa agenerwa igihembo.

Uyu mwaka umunsi mpuzamahanga w’umurimo uba buri tariki ya mbere Gicurasi, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Duteze imbere umurimo,dusigasira ibyagezweho dukesha imiyoborere myiza,Isoko y’Iterambere rya buri we.”

Mu karere ka Kirehe abakozi bibukirijwe inshingano zabo ari nako bagaragaza imbogamizi bahura nazo, maze bemeranywa n’ubuyobozi uburyo bwo gukemura ibibazo biri mu kazi.

Gakwaya Ignace,umujyanama mu mategeko akaba na Noteri w’Akarere , akaba ari nawe wabaye indashyikirwa mu bakozi bakorera ku Karere ashima impanuro n’ubujyanama bahabwa ku munsi w’umurimo ku bibafasha kongera imbaraga mu mikorere.

Yagize ati: “ Uyu munsi ntituwubara nka konji, tuba twaje n’ubundi ku kazi harimo guhugurwa ku murimo n’abayobozi bacu, uko duhura n’abayobozi tugasabana bituma twongera imbaraga ndetse no gukunda umurimo.”

Umuyobozi w’Akarere Muzungu Gerald asanga agereranya umunsi w’umurimo ari umwanya wo gusesengura ibyo bakora no gufata ingamba zo kubikora neza, kugira ngo bitange umusaruro wihutisha iterambere ry’akarere.

Uyu mukozi wabaye indashyikirwa mu bakozi bakorera ku rwego rw’Akarere akaba yahawe amafaranga ibihumbi ijana byo kumushimira uburyo yitwaye mu Kazi ke ka buri munsi.

Uyu munsi mukuru w’umurimo ukaba wizihijwe abakozi b’Akarere ka Kirehe bakina umukino wa gicuti n’abakozi bo ku bitaro.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*