GENERAL INFORMATION
Home
About the District
Administration
Services
Priority Sectors
Announcements
Tender and Jobs
Documents
News & Events
Useful Links
Document Tracking
FEATURES
Forum
Mail to the Mayor
Photo Gallery
Video & Clips
Feedback
FAQs
Staff e-mail
KIREHE JADF
SWAA Rwanda
KWAMP
GFI
UNICEF
Croix Rouge Rwandais

Kirehe District is one of the seven  Districts making up the Eastern Province.It is made up of twelve (12) administrative Sectors, 60 Cells and 612 Imidugudu or administrative villages.Kirehe District extends over a total area of 1,118.5 km2 with about 340,368 inhabitants

Kirehe-Umuganura wizihirijwe mu mudugudu wa Rurenge

Aha abayobozi bafatanyje n'abaturage kwizihiza umuganura

Kuri uyu wa 01/08/2014, mu karere ka Kirehe mu mudugudu wa Rurenge ho mu kagari ka Nyabigega ho mu murenge wa Kirehe habereye umuhango wo kwizihiza umuganura aho abatuye uyu mudugudu bafatyanije n’abayobozi batandukanye bizihije uyu munsi w’umuganura basangira ku musaruro bejeje mu rwego rw’ubusabane.

Bamwe mu batuye uyu mudugudu bakaba batangaza ko bishimiye kuba basangiriye hamwe uyu muganura nkuko umwe mu batuye yu mudugudu yabitangaje yavuze koi bi bikorwa byo gusangira umuganura bifasha abaturage hamwe n’abayobozi kumva ko bari hamwe mu bikorwa byose bya buri munsi aho bavuga ko kuva kera umuganura ari igikorwa cyahozeho kuva na kera na kare.

Iki gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’umuganura mu kagari ka Rurenge ho mu kagari ka Nyabigega mu murenge wa Kirehe kikaba kishimiwe n’abaturage bahatuye aho basangiriye ku ntango nkuko bemeza ko kera ariko byagendaga,bakaba bakomeza bavuga koi bi bigaragaza ubumwe n’ubufatanye mu banyarwanda.

Karisa Tharcisse ni umusaza w’imyaka 65 avuga ko kuva kera mu Rwanda rwo hambere bahingaga amasaka hanyuma bakazashaka umwanya bakenga ikigage bagatumira abaturanyi n’abavandimwe bakishimira umusaruro bagezeho basangirira kun tango,uyu muganura ukaba warahuzaga abantu abantu bakabyina akaba akomeza avuga ko wari umuco mwiza.

Uyu musaza akomeza avuga ko uyu wabaga ari n’umwanya wo kugabirana inka mu miryango hamwe no mu baturanyi.

Umuyobozi w’Akarere ka KIrehe wungirije ushinzwe ubukungu Tihabyona Jean de Dieu akaba avuga ko uyu ari umwanya w’abaturage kwishimira umusaruro bagezeho hamwe no kubakangurira kuba bakongera umusaruro kugira ngo barusheho kwiteza imbere bivuye mu musaruro wabo wa buri munsi,akaba avuga ko umurimo wose ubyara inyungu buri muntu wese aba akwiye kwizihiza ibyiza yagezeho.

Kwizihiza umuganura ni ugusubira ku isokoabantu bakavoma ku muco wabo bimwe bishobora kubafasha mu gukemura ibibazo abantu bahura nabyo uko igihugu kigenda gitera imbere.

Ubusanzwe umuganura ni umunsi uhuza abanyarwanda mu miryango yabo ukaba utuma barushaho gusabana,abaturanyi bakarushaho kumenyana,insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba yagiraga iti:”Umuganura inking yo kwigira”. 

Akarere ka Kirehe kari mu twahize utundi mu gufatanya na Polisi gucunga umutekano

Kuri uyu wa kane tariki ya 31 Nyakanga 2014, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, buri Karere kahize utundi muri buri Ntara, n’Umurenge wahize indi mu Mujyi wa Kigali bashyikirijwe imodoka nk’ibihembo by’uko bahize abandi mu gufatanya na Polisi gucunga umutekano (Community Policing) w’abaturage.

Uturere twa Kirehe, Rusizi, Ruhango na Burera, ndetse n’Umurenge wa Kinyinya wo mu Karere ka Gasabo, bashyikirijwe imodoka nk’ishimwe ryo kuba barahize abandi mu gufatanya na Polisi mu gucunga umutekano w’abaturage.

Umuhango wo gushyikiriza utwo Turere n’Umurenge ibihembo byabo, wayobowe na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, wari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Gasana K. Emmanuel.

Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase ashyikiriza umuyobozi w’Akarere ka Kirehe urufunguzo rw’Imodoka
Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase ashyikiriza umuyobozi w’Akarere ka Kirehe urufunguzo rw’Imodoka

Muri uyu muhango kandi, Polisi y’igihugu yamuritse igitabo gikubiyemo amateka ya Polisi y’u Rwanda gikubiyemo ahanini amateka y’umutekano w’abaturage b’u Rwanda kuva mbere ya Jenoside kugeza ubu ndetse n’icyerekezo gihari mu kurindira umutekano abatuye u Rwanda.

Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Ministiri w’Intebe yashimiye Police y’Igihugu kuri iki gikorwa cyo kwandika no kubika neza amateka

Umushinga PASP watangijwe ku mugararo mu karere ka Kirehe

Aba ni bamwe mu bari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza umushinga

Kuri uyu wa 30/07/2014, mu karere ka Kirehe hateraniye inama mu rwego rwo gukangurira abatuye Akarere ka Kirehe umushinga wo gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi no guteza imbere ubuhinzi bw’umwuga ikaba yari gahunda yo gutangiza uyu mushinga w’ubuhinzi n’ubworozi Post Harvest and agri-business support project (PASP)

Ndagijimana Alexis ni program Manager w’umushinga SPIU iterwa inkunga n’umushinga IFAD ikorana n’umushinga KWAMP, PRICE hamwe n’uyu mushinga mushyashya uzakorera mu turere cumi na kamwe, gahunda y’uyu mushinga ngo ni ukubyaza umusaruro agaciro kugira ngo ibihombo byabonekaga mu gihe cyo gusarura bibe byacika.

Uyu mushinga ufite Miliyari mirongo itanu na zirindwi z’amanyarwanda azakoreshwa ku bantu bakoze imishinga yabo neza mu turere cumin a tubiri harimo n’akarere ka Kirehe.

Akomeza avuga ko uyu mushinga aho utandukaniye na KWAMP ni uko uje gufasha mu bikorwa KWAMP bijyanye n’umusaruro abantu bashobore kwiteza imbere nk’uko ariyo gahunda iteganijwe,bikaba ariyo mpamvu ari uburyo bwo gufasha mu bikorwa biteza imbere bivuye ku musaruro.

Nyirahabineza Louise kuri we abona hari byinshi uyu mushinga uzabafasha mu rwego rwo gutunganya neza umusaruro wabo aho avuga ko bizatuma barushaho guteza imbere koperative zabo.

Biziyaremye Cresa ni umuyobozi wa Koperative COACIM avuga ko uyu mushinga ugiye gutangizwa abona uzabafasha mu bikorwa bitandukanye kuko hari ibyagaragaraga ko bitameze neza bagiye kubinoza.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Tihabyona Jean de Dieu arakangurira abaturage gukora imishinga mu rwego rwo kwiteza imbere kugira ngo barusheho kuzamuka mu bukungu bwabo akaba abasaba ko uyu mushinga utazana amafaranga ngo noneho babure kubibyazamo inyungu.

Iyi nama yo gutegura uburyo abantu batandukanye bagize akarere ka Kirehe bakwitabira gukora imishinga yahuje abayobozi batandukanye barimo abanyamabanga nshingwabikorwa,abakozi bashinzwe ubuhinzi mu mirenge,abashinzwe amakoperative hamwe n’abayobozi b’amabanki akorera mu karere ka Kirehe,uyu mushinga ukaba ufite amafaranga agera kuri miliyari mirongo itanu na zirindwi z’amafaranga y’U Rwanda azakoreshwa mu turere tugera kuri cumin a Kamwe na Kirehe irimo.

Abayobozi b’imidugudu bahawe Telefoni zibafasha mu kazi

Umuyobozi w'Akarere ashyikiriza umuyobozi w'umudugudu Telefone

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16/07/2014, inama mpuzabikorwa y’Akarere ka Kirehe yateranye aho yahuje abayobozi batandukanye bakorera muri aka karere hakaba harabaye n’umuhango wo gusezerera abahoze ari aba Local Defence hamwe no guha abayobozi b’imidugudu za Telefone.

Muri iyi nama mpuzabikorwa yahuje abayobozi batandukanye barimo n’abayobozi b’imidugudu igize aka karere ka Kirehe hamwe naba Local Defence umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Murayire Protais akaba yarashimiye aba bahoze ari aba Local Defence bagera kuri Magana atanu ku buryo bitwaye mu kazi kabo ka buri munsi akaba yabasabye ko bakomeza kwitwara neza mu kazi kabo ka buri munsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Murayire Protais akaba yakomeje avuga ko ashimira aba Local Defense uko bitwaye mu kazi kabo ka buri munsi aho bafatanije n’akarere mu gucunga umutekano w’abantu n’ibintu mu karere ka Kirehe.

Habineza Deo ni umwe mu basezerewe ku murimo wa Local Defense avuga ko n’ubwo uru rwego ruvuyeho bitazababuza gucunga umutekano w’ibintu n’abantu kuko ari ibintu batojwe.

Muri iyi nama mpuzabikorwa abayobozi batandukanye bakorera mu karere ka Kirehe bakaba baganiriye ku bikorwa by’iterambere bitandukanye mu karere ka Kirehe aho bavuze kuri gahunda z’imihigo y’akarere umwaka wa 2013-2014 hakaba kandi habaye n’umuhango wo gutanga Telefone ku bayobozi b’imidugugu bose uko ari 612 mu rwego rwo kugira ngo bajye bavugana n’ubuyobozi mu karere ka Kirehe nta mafaranga bakoresheje.

Ibi abayobozi b’imidugudu bakaba babyishimiye bavuga ko bizatuma barushaho kwicungira umutekano mu buryo bufatika bageza ku bayobozi bose ibikorwa byose bijyanye n’umutekano nk’uko Maniragaba Dominique yabitangaje.

Iyi nama ikaba yarangiye baha abayobozi b’imidugudu bagize akarere ka Kirehe 612 telefone zo gukoresha bahamagara abandi bayobozi ku buntu mu rwego rwo gukomeza kwicungira umutekano no gutanga raporo naho abahoze ari aba Local Defence bahabwa seritifika z’ishimwe.

Akarere ka kirehe kemeje ingengo y’imari isaga miliyari icyenda

Abajyanama bemeza ingengo y'imari ya 2014-2015

Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Kirehe iyobowe n’umuyobozi wayo Rwagasana Erneste yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 20/06/2014, yemeza ingengo y’imari umwaka wa 2014-2015 imaze kuyikorera ubugororangingo itorwa 100%.

Erneste Rwagasana, umuyobozi w’inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe akaba yavuze ko kuba bateranye bakemeza iyi ngengo y’imari biri mu nshingano zabo nk’abajyanama aho yasabye abajyanama kuba aba mbere mu kureba ishyirwa mu bikorwa ry’iyi ngengo y’imari.

Muri iyi ngengo y’imari hagaragaramo ko mu karere ka Kirehe bagiye kuzarihira ubwisungane mu kwivuza abayobozi b’imidugudu igize aka karere nkuko umuyobozi w’iyi nama njyanama y’akarere ka Kirehe abyemeza akaba avuga ko iki ari igikorwa kizatuma aba bayobozi b’imidugudu bumva ko kibafitiye akamaro.

 Ingengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015 mu karere ka Kirehe ishingiye ku nkingi enye za Guverinoma, arizo imiyoborere myiza, ubutabera, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Izibanda cyane ku bikorwa biteza imbere abaturage mu mibereho yabo ya buri munsi harimo kubaka ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda no kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage batuye akarere ka Kirehe.

Ingengo y’imari ingana na miliyari 9,221,216,881 hagaragaramo kuba hatunganywa umugi wa Nyakarambi n’ibindi bikorwa bitandukanye aya mafaranga agize iyi ngengo y’imari akaba ava ahantu hatandukanye harimo aturuka mu misoro y’akarere,amafaranga y’abaterankunga hamwe n’inkunga zikomoka mu nzego za Leta.

Umukozi uhagarariye Minisiteri y’imari n’igenamigambi yashimiye inama njyanama k’ubw’ingengo y’imari yateguwe, ariko abasaba kuyishyira mu bikorwa kugira ngo babashe gushyikira icyerekezo baba bihaye.

 Iyi ngengo y’imari yatowe nyuma yo kureba iy’umwaka ushize uko yakoreshejwe.aho iy’umwaka ushize yari miliyari zizaga umunani,uyu mwaka hakaba hiyongereyeho 5,2%.

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyatangijwe mu karere ka Kirehe

Abayobozi bitabiriye igikorwa cyo gutangiza polisi week

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya polisi (Police Week),kuri uyu wa 12/06/2014 ku rwego rw’intara y’iburasirazuba cyatangirijwe mu karere ka Kirehe mu murenge wa Gahara.

Iki gikorwa kikaba kiba ku bufatanye hagati ya Police y’u Rwanda n’abaturage igikorwa cyishimiwe n’abaturage ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ibikorwa bya police ku rwego rw’intara y’uburasirazuba.

Muri rusange nkuko byagaragajwe urwego rwa Police rukorana neza n’abaturage,muri iki gikorwa batashye ku mugaragaro inyubako  inyubako enye zizakoreramo na police zubatswe mu mirenge ku bufatanye bw’akarere ka Kirehe n’abaturage harimo n’iya Gahara yatashywe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Murayire Protais akaba yavuze ko gufata abashaka guhungabanya umutekano harimo abacuruza urumogi avuga ko iki ari igikorwa kigomba kubera isomo buri wese waba agifite imigambi yo guhungabanya umutekano

Dr Alvera Mukabaramba umunyamanga wa leta muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yashimiye police y’igihugu kuko usibye kubungabunga umutekano bafasha no gukumira ibyaha bitaraba, bikaba bitanga umusanzu mu mibereho y’abanyarwanda.

Umuyobozi wa police y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana we yibukije abaturage ko n’ubwo muri rusange umutekano umeze neza batagomba kwirara aho yabakanguriye gukomeza gukorana na police n’izindi nzego z’umutekano ahanini batanga amakur ku gihe ku cyaba intandaro y’umutekano mucye.

Gutangiza police week mu ntara y’iburasirazuba kandi byahujwe no guhemba abarushije abandi mu mivugo n’indirimbo ku birebana n’umutekano, umurenge wa Mushikikiri ukaba wemerewe ipikipiki ya AG100 yiyongera ku yindi yari yaguzwe n’abawutuye mu rwego rwo gucunga umutekano.

Police y’u Rwanda kandi yoroje abaturage inka irindwi inatanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 500 babarirwa mu ngo ijana aho batangiwe umusanzu ungana na miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.

Amahugurwa ya Komisiyo y'Igihugu y'amatora

Kuri uyu wa gatatu kuwa 04 Kamena 2014, Komisiyo y’igihugu y’amatora, yateguye amahugurwa agenewe abajyanama b’akarere ka Kirehe hamwe n’abavuga rikumvikana bahagarariye abandi mu mirenge yose igize Akarere ka Kirehe.

Atangiza Amahugurwa, Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere Bwana Mugabo Frank yashimiye abitabiriye amahugurwa abasaba kuza kuyakurikira neza no kuyatangamo ibitekerezo byiza bizajya bifasha komisiyo y’igihugu y’Amatora mu gutegura amahugurwa agenerwa abayobozi b’inzego z’ibanze.

Yababwiye ko aya mahugurwa agamije:

- Gufasha gushimangira Ubuyobozi bwita ku nyungu z’abaturage muri rusange;

-Gufasha Umuturage kumva inshingano ze n’ uruhare akwiye kugira mu kubaka Igihugu binyujijwe mu nzego z’Ubuyobozi zimuyobora;

— - Gufasha abaturage kurushaho gusobanukirwa inshingano zabo n’uburenganzira hagati yabo n’abayobozi bitoreye;

—  - Gutangira gutegura abaturage kuzagira uruhare mu matora y’Abayobozi b’inzego z’ibanze ateganijwe muri Werurwe 2016.

Nyuma y’ibiganiro byatanzwe n'umukozi wa Komisiyo y'Igihugu y'amatora mu karere ka Kirehe Bwana Uyisaba Oscar, abitabiriye amahugurwa bashimye ibiganiro bahawe basaba ko ibiganiro nk’ibi byahoraho, bikazajya bitangwa cyane cyane nyuma y’umuganda, bigatangwa mu nsengero, mu bigo by’amashuri, mu muryango, mu makoperative ndetse no mu itangazamakuru.

Umukozi wa komisiyo y'Igihugu y’amatora ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba Bwana Kayiranga Rwigamba Frank yabagejejeho ikiganiro ku nshingano z’Ubuyobozi, iz'Abayobozi ndetse n’iz’abaturage.

Asoza amahugurwa, Umuyobozi w’Akarere Bwana Murayire Protais yashimiye abitabiriye amahugurwa hamwe na Komisiyo y’amatora yayateguye.

Yasabye abitabiriye amahugurwa gukomeza guharanira umuco wo gusiga umurage mwiza mu nshingano baba bahawe, bakareka kwirebaho ubwabo ahubwo bagatekereza igihugu.

Yasojeje amahugurwa abibutsa ko imikoranire myiza ariyo ikwiye kubaranga kugira ngo umutekano w’umuturage ndetse n’igihugu muri rusange ukomeze ubungabungwe.

Uruhare rwa buri wese mu mutekano mwiza rurakenewe-Murayire

Aba ni abari bitabiriye inama

Kuri uyu wa 27/05/2014, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’imidugudu harimo abashinzwe umutekano mu kagari hamwe n’abandi batandukanye mu rwego rwo kureba uko umutekano wifashe mu murenge wa Nyarubuye na Nyamugari.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Murayire Protais akaba yaribuje abaje mu nama icyo umutekano aricyo aho yabibukije ko bagomba guhora bari maso mu rwego rwo kwicungira umutekano,akaba yarabibukije ko kimwe n’ibindi umutekano ugomba gukorerwa igenamigambi,yakomeje abibutsa ko umutekano wa mbere ari ubukire bwo kwihaza mu byo ukeneye kandi ugakunda igihugu aho yababwiye ko iyo ubasha gukora ibyo ushoboye kandi ukabikora neza mu mutekano usesuye bituma wumva nta kibazo ufite.

Uyu muyobozi w’Akarere ka Kirehe yasabye abari mu nama gukunda igihugu cyabo mbere ya byose bakanezezwa n’ibyo bafite,kandi ko umutekano ukwiye kwitabwaho uhereye ku mutekano w’abaturanyi.

Icyagarutsweho muri iyi nama y’umutekano ni ukwibutsa abayobozi batandukanye mu midugudu gukaza amarondo mu rwego rwo kurwanya ubujura kuko iyo nta rondo rikorwa aribwo usanga ubujura bwiyongereye, kandi bakibuka kujya bamenya abantu batandukanye baba baraye mu midugudu bayobora mu rwego rwo kwirindira umutekano.

Iyi nama y’umutekano yari iyobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Kirehe,aho yakozwe mu mirenge ya Nyamugari na Nyarubuye n’abandi bakozi bakaba barayiyoresheje mu yindi mirenge.

BATEGANYA GUTANGIZA ITORERO RY’ABAKOZI BIBUTSA INDANGAGACIRO KU MURIMO

Aba ni abakozi bari mu nama

Abakozi b’Akarere ka Kirehe bibukijwe indangagaciro zikwiye kuranga intore ku murimo, kuko ngo mu gihe izo ndangagaciro zikurikijwe neza nta kabuza igihugu kigera ku iterambere rirambye kandi ryihuse.

Izi ndangagaciro abakozi b’Akarere ka Kirehe bazibukijwe kuri uyu gatanu tariki 25 Gicurasi 2014, ubwo bari mu gikorwa cyo kureba uburyo mu minsi iri imbere hatangizwa itorero ry’abakozi ku rwego rw’imirimo mu nzego zose z’umurimo muri aka karere.

Umutahira w’intore ku rwego rw’Akarere ka Kirehe Kamungu Bernadette, avuga ko mu itorero hazabaho inyigisho zitandukanye zigamije kwigisha amasomo arebana n’indangagaciro zikwiye umunyarwanda nyawe mu rwego rwo kubaka abanyarwanda baharanira ishema ryabo.

Yagize ati:“Inyigisho zizigirwa mu itorero ry’igihugu zigomba kuzaba ifumbire ituma abayobozi mu nzego zose bafite urukundo rw’u Rwanda n’abarutuye,bakagira ubushake bwo guteza imbere abo bayobora”.

Umutoza mukuru w’intore mu Karere ka Kirehe akaba n’umuyobozi w’aka karere Murayire Protais avuga ko igikorwa cyo gushyiraho itorero ry’igihugu ku rwego rw’imirimo mu karere ka Kirehe kigamije ahanini kureba niba inzego zose z’umurimo zikora ibyo zatojwe, no kureba niba indangagaciro Abanyarwanda batojwe zirimo gutanga umusaruro uko bikwiye.

Mu ndangagaciro zatangajwe ko zifuzwa ko arizo zakwimakazwa cyane mu rwego rw’imirimo harimo,gukunda igihugu, gukunda umurimo no kuwitangira, kugira ishyaka ku murimo ukora, umurimo unoze no kubahiriza igihe, gukorana ibakwe no kudakorera ku ijisho, kwakirana urugwiro  abakeneye serivisi, gutanga serivisi mu buringanire nta kuvangura ndetse no kuvugisha ukuri.

 Abakozi b’akarere ka Kirehe bagaragaje ko gukoresha indangagaciro z’intore ari umuyoboro ufasha kunoza ibyo bakora babifashijwemo n’umuco bavana mu ntore.

Inama Njyanama y’Akarere yahuguriwe uko ingengo y’imari ikoreshwa

Abari mu mahugurwa

Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Gicurasi 2014, Minisiteri ishinzwe ingengo y’imari (MINECOFIN) yasuye Akarere ka Kirehei igamije guhugura abagize  jyanama y’Akarere mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bujyanye n’uko ingengo y’imari itegurwa n’uburyo ikoreshwa ku rwego rw’igihugu kimwe n’Akarere.

Nk’uko umukozi muri iyi Mininsiteri Museruka Berthe yabisobanuye ngo uhugura abajyanama  b’uturere ngo bikorwa mu gihugu hose.

Intego iba ariyo guha  njyanama ubumenyi bazasangiza abaturage bahagarariye mu nzego z’ibanze nabo bakamenya uko ingengo y’imari itegurwa n’uko ikoreshwa muri gahunda z’igihugu.

Abahuguwe babwiwe   ko habaho kureba amafaranga yinjiye mu mwaka ubanza, hakigwa uko ayo mafaranga yasaranganywa abashinzwe gukemura ibibazo.

Uyu muyobozi yashimye abajyanama ba Kirehe uburyo bitabiriye aya mahugurwa akaba yabasabye kujya bakurikirana uko ingengo y’imari yaba ikoreshwa mu rwego rwo guteza imbere akarere.

Perrezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe Rwagasana Erneste yishimiye amahugugurwa bagenewe ngo  kuko yabunguye ubumenyi ku bijyanye n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo mu mikoreshereze y’ingengo y’imari aho yakomeje avuga ko aya mahugurwa yari akenewe by’umwihariko.

Bimwe mu bitekerezo inama njyanama yatanze  harimo ko mu kugena ingano y’ingengo y’imari hajya harebya uko igice kigenewe amafaranga kingana.

 Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Murayire Protais akaba yashimiye Minisiteri y’imari n’igenamigambi ku mahugurwa batanze ku mikoreshereze y’ingengo y’imari aho yavuze ko aya mahugurwa asubiza ibibazo by’abaturage akaba yakomeje avuga ko aya mahugurwa atuma bumva neza uburyo ingengo y’imari ikoreshwa.

Mu karere ka Kirehe bizihije umunsi mpuzamahanga w’umurimo

Aba ni bamwe mu bari mu munsi mukuru

Kuri uyu wa 01 Gicurasi 2014  abakozi b’akarere ka Kirehe bifatanije mu kwishimira ibyo bagezeho mu munsi mpuzamahanga w’umurimo aho waranzwe n’ibiganiro bitandukanye n’ubusabane.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais  yasabye abakozi kurushaho  gutanga serivise nziza kandi zihuse kuko ari byo bibahesha agaciro,akaba yabibukije ko bagomba gukomezaho kwita ku bijyanye n’imihigo kuko aribyo bituma umukozi agaragaraza ko yakoze akazi ke neza,gutanga serivise uko bikwiye kandi

Umuyobozi w’Akarere akaba yavuze ko umukozi witwaye neza ari umukozi ushinzwe ibijyanye n’imibereho y’abaturage mu karere ka Kirehe Habineza Didas aho bamwemereye kuzamuha SMART PHONE mu rwego rwo kugira ngo akomeze akore akazi ke neza.

Uyu muyobozi w’Akarere ka Kirehe akaba yavuze ko muri rusange mu kazi ka buri munsi mu karere ka Kirehe ahagaragaye gutanga serivise nziza ari mu bajyanama mu by’amategeko kuko aribo barushije abantu banshi gutanga serivise nziza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Kirehe Zikama Eric yashimiye abakozi bagenzi mu buryo bitanga mu kazi kabo ka buri munsi mu rwegoi rwo kuzuza inshingano zabo

Nzabonimpa Fidele ni umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’umurimo mu karere, yavuze ku mateka y’umunsi w’umurimo anagaragaza ko umurimo ukorwa hagamijwe guteza imbere umukozi n’umukoresha. Ubwo yavugaga ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Kora wigire”(Work for self Reliance).

Umunsi mukuru mpuzamahanga w’umurimo watangiye igihe inganda zagendaga ziyongera mu kinyejana cya 19 uko kwiyongera kwagendanaga n’inyota yo gushaka inyungu y’ikirenge,kwatumye abakozi bategekwa gukora hatubahirijwe uburenganzira bwa muntu,ibi bikaba aribyo bituma habaho umunsi mukuru w’umurimo mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’abakozi no guharanira icyatuma bishimira umurimo kuko aribyo bituma batanga umurimo.

Abakozi ba REB basuye urwibutso rwa Nyarubuye

Aha barimo bagana ku rwibutso

Kuri uyu wa 25/04/2014, abakozi  ba (REB) basuye urwibutso rwa Nyarubuye ruherereye mu murenge wa Nayrubuye mu karere ka Kirehe mu rwego rwo kureba amateka y’uru rwibutso no kuhigira ibintu bitandukanye byaranze amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

Aba bakozi ba REB bakaba baje kuri uru rwibutso rwa Nyarubuye ruherereye mu murenge wa Nyarubuye mu rwego rwo kureba amateka ya Jenoside yahakorewe,Nyarubuye hakaba hashyinguye imibiri y’abazize Jenoside ibihumbi 51.

Rutayisire John, umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) yatanze impanuro z’uko baje gusura hano mu rwego rwo kureba amateka ya Jenoside yahabereye kugira ngo barusheho nk’abakozi ba REB kumenya amateka yaranze I Nyarubuye aho yavuze ko Nyarubuye basanze ifite amateka yihariye akaba asaba abacitse ku icumu kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagakomeza kwigira.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho Myiza Mureketete Jaqueline akaba avuga ko agereranije n’uburyo Jenoside yakozwe mu I Nyarubuye n’uburyo abacitse ku icumu bari babayeho kuri ubu abona ko bamaze kwigira kandi bakaba babanye neza n’abaturanyi babo.

Aba bakozi ba REB bakaba basize kuri uru Rwibutyo amafaranga ibihumbi 500.

04/16/14

Abadepite bagize komisiyo y’imibereho y’abaturage basuye akarere ka Kirehe

Aha bari mu nama n'abayobozi b'akarere

Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho y’abaturage mu nteko ishinga amategeko, Depite Mukarugema Alphonsine,Depite Mujawariya Berthe,Depite Nyandwi Joseph Desire hamwe na Depite Mutesi bakoreye urugendo mu karere ka Kirehe Anita kuri uyu wa 15/04/2014, mu rwego rwo gusura aka karere kugira ngo bamenye uko imibereho y’abaturage ihagaze.

Muri iki gikorwa cyo gusura akarere ka Kirehe bakaba barasuye n’ibitaro bya Kirehe mu rwego rwo kureba uburyo hatangwa serivise zitandukanye ku baturage baza bagana ibi bitaro

Visi Perezida w’iyi komisiyo y’imibereho y’abaturage mu nteko ishinga amategeko Honorable Depite Mukarugema Alphonsine nyuma yo gusura ibitaro bya Kirehe akaba yavuze ko ari ngombwa kuganira ku mibereho y’abaturage, iki gikorwa cyo gusura ibitaro bya Kirehe bafashe n’umwanya wo kuganira n’abarwayi bari baje kwivuza ku bitaro bya Kirehe.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe Dr Uwilingiyemungu Jean Népomuscène akaba yatangaje ko abakozi bavura bataba ahantu hamwe aho usanga bagenda bahinduranya mu kazi ugasanga bituma mu kazi bahama batanga amahugurwa ku mukozi mushya uba uje gutangira akazi.

Mu bibazo byagaragarijwe aba badepite harimo kuba abaganga usanga igihe kinini bahinduranya akazi bityo bigatuma bigira ahandi ugasanga rimwe na rimwe gutanga serivise ku barwayi bidindira nkuko umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe yabigaragaje.

Ibi bitaro bya Kirehe biri mu karere ka Kirehe bikaba byasuwe n’abadepite bagize komisiyo y’imibereho y’abaturage aribo Depite Mukarugema Alphonsine,Depite Mujawariya Berthe,Depite Nyandwi Joseph Desire hamwe na Depite Mutesi.

 

 

Mu karere ka Kirehe hasojwe ibikorwa byo kwibuka mu murenge wa Nyarubuye

Aha bari mu rugendo rwo kwibuka i Nyarubuye

Makombe Jean Marie Vianney ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba yihanganishije ababuze ababo bashyinguye ku rwibutso rwa Nyarubuye akaba yasabye abaje kwibuka gukomeza kwibuka kandi biyubaka

Mu ntara y’iburasirazuba hari inzibutyo 47 zishyinguyemo abanyarwanda bazize jenoside ibihumbi 351,017 nkuko umuynyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba yabitangaje akaba asaba gukomeza kunamira abazize Jenoside kandi barwanya ingengabitekerezo aho yagaragara hose.

Gasasira Janvier intumwa ya Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi akaba ariwe wari umushyitsi mukuru, yavuze ko kwibuka ari ngombwa kandi ko Abanyarwanda bagomba guhora bibuka mu rwego rwo gukomeza kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Akaba yasabye abitabiriye uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 gukomeza kwibuka biyubaka aho basabwa kudaheranwa n’abgahinda ahubwo bagakomeza gukora biteza imbere

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, mu ijambo rye yashimiye abaje kwifatanya n’abatuye akarere ka Kirehe mu rwego rwo kwibuka,akaba yabasabye gukora bibuka aba bazize Jenoside mu mwaka w’1994.

Umuyobnozi wa Ibuka mu karere ka Kirehe Nsengiyumva Vincent avuga ko abacitse ku icumu bo mu karere ka Kirehe kugeza ubu bafite umutekano uhagije kandi babayeho mu buzima busanzwe ,bakaba boroye kijyambere muri make ko bamaze kwigeza ahantu hashimishije.

Ku rwibutso rwa Nyarubuye hashyinguye imibiri y’abatutsi bazize Jenoside  ibihumbi 54.

Urubyiruko mu karere ka Kirehe bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside

Aha ni mu rugendo rwo kwamagana Jenoside yakorewe urubyiruko

Mu karere ka Kirehe Kuri uyu wa kane tariki ya  10 Mata 2014, habereye umuhango wo kwibuka urubyiruko n’abana bazize Jenoside yo muri Mata mu mwaka w’1994,umuhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’abana Nyiramatama Zaina,yibukije urubyiruko n’abana  ko arizo mbaraga z’igihugu abasaba gukomeza kwiha agaciro birinda icyo aricyo cyose cyagarura amacakubiri mu banyarwanda.

Uyu munyamabanaga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’abana  yibukije urubyiruko ko mbere y’ubukoroni abanyarwanda babanaga neza,akaba abibutsa ko byatewe n’abakoroni bo bazanye amacakubiri mu banyarwanda abasaba kudakomeza kubakira ku macakubiri yo yazanye Jenoside mu banyarwanda.

Mushimiyimana Jeannette ni umwana wavuze mu izina ry’abandi bana yavuze ko urubyiruko kimwe n’abana basigaye bagomba gukoresha imbaraga zabo mu kubaka igihugu kuruta bazikoresha bagisenya,akaba yakomeje abwira urubyiruko guhora bagaragaza ko bashoboye mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu karere ka Kirehe Mukunzi Emile  yasabye urubyiruko gukomeza gukora biteza imbere bagakura amaboko mu mifuka kuko aribo mabara z’igihugu kandi zubaka.

Depite Mujawamariya yatanze ibiganiro byo kwibuka mu murenge wa Mpanga

Depite Mujawamariya atanga ibiganiro Mpanga

Depite Mujawamariya Berthe mu biganiro yatanze kuri uyu wa 09/04/2014 yibukije ababyitabiriye ko icyo bapfana kiruta icyo bapfa kuko bose ari abanyarwanda,asaba ko baharanira ko abuzukuru n’abuzukuruza bazabaraga igihugu kizima kizira amacakubiri.

Mujawamariya akaba yasabye abatuye umurenge wa Mpanga kimwe no mu karere kose ka Kirehe gukomeza kwibuka kandi biyubaka aho yasabye n’abahatuye muri rusange gufatanya muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20.

Ibi biganiro Depite Mujawamariya yatanze mu kagari ka Nasho ho mu murenge wa Nasho akaba yibukije abari babyitabiriye ko impamvu yo kwibuka ari uko ubumuntu bwari bwaratakaye mu gihe cya Jenoside.

Akaba yavuze ko muri icyo gihe abanyarwanda bari barataye indangagaciro zibaranga nk’abanyarwanda,yibukije abatuye umurenge wa Mpanga mu kagari ka Nasho imikorere y’ubutabera aho yabibukije ko ubutabera bubabereye buhari kandi ko burenganura buri wese,akaba yababwiye ko nta mpamvu yo kerengana kandi ubutabera bwarabegerejwe.


Umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside ya korewe Abatutsi mu karere ka Kirehe

Abitabiriye urugende rwo Kwibuka
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe

Mu karere ka Kirehe kuri uyu wa 07 Mata 2014, hatangijwe gahunda yo kwibuka abatutsi bazize Jenoside mu mwaka w’1994 aho iki gikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka.

Hakozwe urugendo ruva ku rwibutso rwa Kavuzo ahashyizwe indabo kuri uru rwibutso hamwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Nyakarambi.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais yasabye abitabiriye uyu muhango kwibuka biyubaka kuko aribyo bibafasha kumenya aho bava naho bagana mu rwego rwo kwiteza imbere.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Kirehe Nsengiyumva Vincent yavuze ko ugereranije n’iminsi yashize abarokotse Jenoside bamaze kwiyubaka bakaba babayeho neza nta kibazo ugereranije n’igihe Jenoside yarangiraga.

Umwe mu bacitse ku icumu watanze ubuhamya yavuze ko kuri ubu agereranije nuko yari ameze mbere abona amaze kwigirira icyizere kuko mbere wasangaga yihebye ariko ubu akaba avuga ko amaze kwigira bitewe no kwegera abandi mu bikorwa bitandukanye.

Uyu muhango wo kwibuka wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo ingabo na polisi abaturage, hamwe n’abarokotse Jenoside muri rusange aho bashyize indabo ku rwibutso rwa Kavuzo rushyinguyemo imibiri igera ku 106,no ku rwibutso rwa Nyakarambi rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 4500.

Ikipe y'umupira w'Amaguru y'Umurenge wa Kigina yegukanye "Umurenge Kagame Cup"

Kuri uyu wa mbere taliki ya mbere Mata 2014, Umurenge wa Kigina niwo umaze kwegukana igikombe cyo mu karere ka Kirehe mu marushanwa yitiriwe “ Umurenge Kagame Cup”, aho watsinze umurenge wa Mushikiri ibitego bitatu kuri bibiri. Aya marushanwa yari amaze iminsi azenguruka imirenge yose igize akarere ka Kirehe umukino usoza ukaba wabereye ku kibuga cy’Akarere kiri mu murenge wa Kigina.

Umurenge Kagame Cup ni amarushanwa ahuza amakipe y’umupira w’amaguru y’imirenge yose yo mu Gihugu, agakorerwa muri buri Karere, amakipe ya mbere agakomereza irushanwa ku Ntara, abarushije abandi bagahurira mu irushanwa risoza ku rwego rw’Igihugu. Aya marushanwa yitiriwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME afite intego yo «Kwimakaza Imiyoborere Myiza».

Mu karere ka Kirehe kuva hatangira imikino y’ijonjora kugeza ku mukino usoza, Akarere ka Kirehe kafatanyaga n’umufatanyabikorwa HDP kwigisha abitabiriye imikino kwirinda no kwipimisha SIDA, gukumira Malaria kandi urubyiruko rukigishwa ku buzima bw’imyororokere

 

Ikipe y'Umurenge wa Kigina
Ikipe y'Umurenge wa Mushikiri
HDP yigishije urubyiruko ku buzima bw'imyororokere
Ku kibuga abafana b'ikipe ya Kigina bari bashyushye
Umuyobozi w'Akarere wungirije yashimiye amakipe yitabiriye amarushanwa
HDP yahaye impano amakipe yakinnye umukino wa nyuma

Akarere ka Kirehe kashyikirije Urumuri rutazima Akarere ka Nyarugenge

Kuri icyi cyumweru taliki ya 30 Werurwe, Akarere ka Kirehe kashyikirije Akarere ka Nyarugenge Urumuri rutazima. Akarere ka Nyarugenge kabaye aka makumyabiri n’umunani mu turere mirongo itatu ruzazenguruka. Uru Rumuri ruzahita rwerekeza i Ndera mu karere ka Gasabo tariki ya 3 Mata 2014 hanyuma rwerekeze muri ETO Kicukiro tariki ya 5 Mata 2014.

Umuhango wo kwakira Urumuri rutazima mu karere ka Nyarugenge wabereye ku kibuga cyamashuri ya camps Kigali. Ku gicamunsi itsinda ry'abayobozi baturutse mu Karere ka Kirehe bayobowe n'Umuyobozi w'Intara y"iburasirazuba ryari risesekaye ahateganyijwe kwakirirwa Urumuri rutazima.

 

 

Abazanye Urumuri binjira muri Camp Kigali
Abazanye Urumuri binjira muri Camp Kigali
Abaturutse Kirehe baherekeje urumuri
Abayoboye itsinda rivuye kirehe
Abana baririmbye indirimbo yo kwakira urumuri
Abayobozi batandukanye banditse ubutumwa muri iki gikorwa
Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge bwasigaranye Urumuri rutazima

Akarere ka Kirehe kabaye aka 27 mu turere twakiriye urumuri rutazima

Urumuri rutazima i Kirehe

Mu karere ka Kirehe kuri uyu wa kane tariki ya 27 werurwe 2014, bakiriye urumuri rutazima ruturutse mu karere ka Ngoma,aho bavuze ko uru rumuri ari uburyo bwo kurwanya umwijima waranze igihugu cy’u Rwanda biturutse ku bayobozi bubi.

Minisitiri Karibata yakomeje avuga ko uru rumuri rugomba kubera umucyo akarere ka Kirehe kandi rukabera akarere ka Kirehe ikimenyetso cyaho akarere kagana.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais yibukije amateka yaranze akarere ka Kirehe aho yavuze ko mu karere ka Kirehe mu gihe cya Genoside haguye abatutsi bazize Genoside bagera ku bihumbi 76,190 aho mu murenge wa Nyarubuye kuri Paruwase ya Nyarubuye ku rwiburyo rwa Nyarubuye kugeza ubu hashinguye ibihumbi bigera kuri 51 bose bazize Genoside.

Uru  rumuri ruje mu karere ka Kirehe ruvuye mu karere ka Ngoma mu rwego rwo gukomeza kumurikira abanyarwanda,rukaba rwibutya ko nta munsi n’umwe abanyarwanda bagomba kwibagirwa amateka yaranze u Rwanda bityo uru rumuri rukaba rugomba gukomeza kubamurikira, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Agnes Karibata yagize ati:”Dushyire mu gaciro gahunda ya Ndi umunyarwanda,uru rumuri rutubere ni ubwo byazagenda bite ikimenyetso cy’aho tugana,rutubere ikimenyetso cy’ejo heza,rutubere ikimenyetso cy’ibyo tutagomba kuzongera kwemera mu gihugu cyacu”.

Mukanoheri Theopiste ni umwe mu barokokeye Genoside I Nyarubuye avuga ko habaye Genoside y’indengakamere,aho avuga ko kuba yarayirokotse abishimira I mana akaba anavuga ko uru rumuri rw’icyizere rumufashashije.

Mukahakizimana Yvette ni umwe mu bana bakiriye urumuri mu karere ka Kirehe avuga ko nta kibi cyaza mu mitima y’abanyarwanda mu gihe baba babonye urumuri kuko iyo ufite urumuri nta mwijima wakuzaho, ubwo ngo nta kibi cyaza mu mitima kubera urumuri rutazima rw’icyizere.

Akarere ka Kirehe kabaye akarere ka 27 kakiriye urumuri rutazima aho karwakiriye rumaze iminsi igera kuri itatu mu karere Ngoma,biteganijwe ko uru rumuri rutazima ruzava mu karere ka Kirehe rwerekeza mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa 30/04/2014.


Inkera y’imihigo mu bigo nderabuzima by'Akarere ka Kirehe

Aba ni bamwe mu bari bitabiriye inkera y'imihigo

Kuri uyu wa 25/03/2014, mu nkera y’imihigo mu gushaka ireme ry’ubuzima mu karere ka Kirehe bahembwe ibigo nderabuzima byitwaye neza.

Iki gikorwa kikaba cyari cyahuje abayobozi batandukanye barimo abayobozi b’ibigo nderabuzima bikorera mu karere ka Kirehe hamwe n’abanyamabanga nshingawabikorwa b’imirenge na bamwe mu bayobozi b’akarere ka Kirehe

Murayire Protais umuyobozi w’aka karere muri ibi bikorwa byo guhemba ibigo nderabuzima byitwaye neza akaba yavuze ko iyi mihigo icyo ifasha akarere ni uburyo bwo kuzamura ibipimo bityo bifashe akarere bakaba barabigize umuhigo guhera mu mwaka ushize,akaba avuga ko abona ko umwaka utaha bizakomeza bityo bikaba bifasha ibigo nderabuzima gukora neza.

Uwingabiye Alice n’umuyobozi w’inshuti mu buzima (Partners in health)  mu karere ka Kirehe yavuze ko iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n’akarere ka Kirehe,akaba avuga ko cyakozwe mu rwego rwo kuzamura ibipimo bijyanye n’ubuzima muri aka karere.

Muri rusange ibigo nderabuzima byakoze neza n’ubwo hakiri ibigomba gushyirwamo ingufu,ababaye indashyikirwa muri bo bakaba bahembwe aho ibigo nderabuzima bya Kabuye,Gashongora,Nasho,Murindi,Musaza na Ntaruka buri kimwe cyahembwe amafaranga ibihumbi 700.

Ibindi bigo nderabuzima byahembwe ni ikigo nderabuzima cya Gahara,Mushikiri na Mahama aho buri kigo cyahawe ibihumbi 300,ibi bikaba byakozwe n’akarere ka Kirehe ku bufatanye n’umuryango inshuti mu buzima (Partners in health).

Iyi gahunda y'inkera y’imihigo  yerekanirwamo ibigo nderabuzima byitwaye neza ababaye indashyikirwa bakanabihemberwa mu karere ka Kirehe iba rimwe mu mwaka,ikaba yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’abasenateri Niyongana Garikani perezida wa komisiyo y’imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu muri sena,Senateri Bajyana Emmanuel hamwe na Senateri Harerimana Fatu.


Inkunga yazaniwe abari mu nkambi

Abakiriye imfashanyo
Abanyeshuri basabanye n'abana

Aborozi bitwaye neza mu karere ka Kirehe babihembewe

Iyi ni Velo moteri kimwe mu bihembo byatanzwe

Aborozi bitwaye neza mu bworozi bwabo mu karere ka Kirehe kuri uyu wa kane tariki ya 27/02/2014 bahawe ibihembo bifite agaciro k’amafaranga y’U Rwanda Miliyoni 7 n’ibihumbi 660.

Ubwo bari muri iki gikorwa cyo guhemba aborozi bitwaye neza muri aka karere Murayire Protais umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yashimiye aba borozi uburyo bitwaye neza mu bworozi bwabo aho yabasabye gukomereza aho yabibukije ko ibi byose babikesha imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame,akaba abasaba ko bakwigisha n’abandi borozi kugira ngo nabo bagere ku rugero bagezeho bityo bazahabwe ibihembo nk’ibyo bahawe mu gihe kiri imbere kubera korora neza.

Ibi bikorwa byo guhemba aba borozi bitwaye neza mu kazi kabo ka buri munsi bakaba bahawe ibikoresho bitandukanye birimo ingorofani,amasuka amagare,ibitiyo hamwe n’umworozi umwe wahawe Velo moteri n’imashini ishya ubwatsi naho abandi bahabwa n’ibigega by’amazi,iki gikorwa kikaba cyaratwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 7 n’ibihumbi 660.

Iki gikorwa cyo guhemba aborozi bitwaye neza mu bworozi bwabo mu karere ka Kirehe cyakozwe ku bufatanye n’umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe guteza imbere abaturage mu bikorwa bijyanye n’ubworozi bw’amatungo, kurwanya imirire mibi no kurengera ibidukikije (HPI) ufatannije n’umushinga uteza ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Kirehe (KWAMP).

Umworozi witwaye neza kurusha abandi mu karere ka Kirehe Kaburame Emmanuel yahembwe Velo Moteri hamwe n’imashinzi isya ubwatsi avuga ko kubera korora inka neza aribyo byatumye bamuhemba akaba avuga ko yiteguye kugororera Perezida wa Repubulika we wamugejeje kuri ibi bikorwa byose by’ubworozi burambye.

Mu karere ka Kirehe kuva gahunda ya Girinka yatangira hamaze gutangwa inka ibihumbi 7247 zikaba zaratanzwe mu ngo ibihumbi 4908,uyu munsi bakaba bahembye aborozi bitwaye neza aho bahembwe ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga Miliyoni 7 n’ibihumbi 660.

Abadepite barizeza ubuvugizi ku bigo by’amashuri by’icyitegererezo

Aha abadepite barebaga uko abanyeshuri bakora muri Labo

Kuri uyu wa kane tariki ya 27/02/2014,abadepite bagize komisiyo y’uburezi,ikoranabuhanga umuco n’urubyiruko  mu Nteko ishinga amategeko basuye ibigo by’amashuri by’icyitegererezo mu kwigisha amasiyansi aho basuye Rusumo High School na ES ya Rusumo.

Abadepite bagize komisiyo y’uburezi,ikoranabuhanga umuco n’urubyiruko mu nteko ishinga amategeko basuye ibigo by’amashuri bakaba ari Depite Nyirahirwa Veneranda,Gahondogo Athanasie,Musabyimana Samuel,Muhongayire Christine.

Bakaba bijeje ibi bigo basuye ko bagiye kubakorera ubuvugizi kugirango ibibazo n’imbogamizi baba bafite mu kugera ku ireme ry’uburezi bwiza birangire.

Depite Nyirahirwa Veneranda akaba na Vice Perezida muri komisiyo y’uburezi,ikoranabuhanga umuco n’urubyiruko mu nteko ishinga amategeko akaba yashimye uburyo ikigo cya Rusumo High School uburyo bafashe abanyeshuri muri rusange aho yavuze ko bigaragara ko hari itandukaniro n’ibindi bigo byo muri aka karere.

Abarimu bigisha ku kigo cy’amashuri cya Rusumo High School bakaba bagaragaje imbogamizi bajya bahura nazo mu gutegura amasomo yabo harimo gusanga ibitabo biba byaratanzwe bijya bigaragaramo amakosa bakaba basaba ko byazajya bitegurwa neza.

Ibi bibazo  hiyongeraho kutagira ibikoresho byabugenewe bakwifashisha birimo ibikoresho bimwe na bimwe byo muri rabotatwari,aho bavuga ko ibikoresho bafite bihagije gusa ko hari ibyo usanga bihenze ikigo kiba kidafite.

Aba badepite mu nteko ishinga amategeko bagize Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko ubwo basuraga amwe mu mashuri yo mu karere ka Kirehe, bizeza abayobozi b’icyo kigo ko ibibazo bikomeye basanze icyo kigo gifite ngo bagiye kubikaorera ubuvugizi.

Gusura ibi bigo by’amashuri hagamijwe kurebera hamwe imikorere y’ibigo by’amashuri y’icyitegererezo byigisha amasiyansi,kugira ngo imikorere yabyo n’imbogamizi baba bafite mu kugera ku ireme ry’uburezi bwiza bigerweho iri itsinda ry’abadepite mu nteko ishinga amategeko  rikaba ryizeza ibyo bigo ko bigiye gukorerwa ubuvugizi kugirango ibibazo bafite birangire.


Abatuye mu karere ka Kirehe barakangurirwa gukomeza gukoresha Rondereza

Abari mu nama bakangurira abturage gukoresha Rondereza

Abatuye mu mu karere ka Kirehe barakangurirwa kwitabira uburyo bugezweho bwo gukoresha Imbabura zikoresha amakara n’inkwi bike izi mbabura zitwa  Canamake na Canarumwe nizo mbabura zimaze kugera ku isoko aho zizigama ibicanishwa ibi byavugiwe mu nama yabaye kuri uyu wa 11/02/2014 mu gikorwa cyo gutangiza gahunda yo gukoresha Rondereza.

Izi mbabura nkuko bazikanguriraga abaturage ku ikoreshwa ryazo ngo ibi bizigama inkwi ku kigereranyo cya 50% by’inkwi zakoreshwaga mu gihe umuntu aba ari guteka,nkuko abashinzwe umuryango SNV babisobanuriye abatuye mu karere ka Kirehe ngo izi mbabura zije zisimbura uburyo bwari busanzwe bukoreshwa nk’imbabura zisanzwe n’inkwi, zakoreshaga ingufu nyinshi ze ku iterambere kandi rikaba rishingiye ku kwizigama

Abatangiye gukoresha iri shyiga rya Canarumwe bemeza ko rifite akamaro kanini kuko rigabanya ibicanwa ku buryo buhagije bityo inkwi wacanaga umunsi umwe, ukaba ushobora kuzicana iminsi itatu.

Bakaba bashima ko iri shyiga rituma umuntu agira isuku mu gikoni bityo n’ibiryo bigashya vuba kandi bifite isuku kuko nta n’imyotsi iboneka mu gikoni bakomeza bavuga ko mbere bakoreshaga inkwi nyinshi ariko ko ubu bakoresha inkwi nke kandi n’igihe cyo guteka cyaragabanutse bakomeza bavuga ko ari ishyiga ryujuje ubuziranenge kandi rishobora kuramba kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi iyo ryafashwe neza nkuko babisobanuriwe.

Abaturage bakoresha ubu buryo bavuga ko ibiryo bishya vuba , kandi iri shyiga rikaba ribika ubushyuhe kandi rikagabanya imyotsi, rirodereza ibicanwa urikoresha kandi ngo urikoresha akazigama amafaranga yatangaga ku nkwi kandi ibi byose bikajyana no kubungabunga ibidukikije.

Mukaruberwa Fransine umwe mu bakuriye umushinga wo gukwirakwiza rondereza mu bice by’icyaro ku bufatanye na SNV, yavuze ko Canarumwe iza ku mwanya wa mbere mu kugabanya ibicanwa mu mashyiga 11 yakoreweho ubushakashatsi.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Kirehe Tihabyona Jean de Dieu akaba yasabye abitabiriye inama kuba aba mbere mu kwibutsa abaturage gukoresha Canamake na Canarumwe.

Ubusanzwe mu Rwanda hakenerwa ingufu nyinshi kandi 86% byazo bituruka ku bikorwa kamere ariko ibikorwa bikorwa kugira ngo harengerwe izo ngufu usanga ari nke cyane.

Inama y'umutekano yaguye y'Akarere ka Kirehe

Kuri uyu wa Kane taliki ya 06 Gashyantare 2014, mu karere ka Kirehe hateranye inama y’umutekano yaguye y’Akarere.

Iyi nama y’itabiriwe n’abayobozi b’Akarere, inzego z’umutekano mu karere hamwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Kirehe.

Ku murongo w’ibyigwa hari ingingo zikurikira:

  1. Raporo y’umutekano mu kwezi gushize no gufata ingamba zo kurushaho kuwubungabunga
  2. Gahunda yo gutuza abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya
  3. Kurebera hamwe uko ukwezi kw’imiyoborere myiza na gahunda ya Ndi Umunyarwanda
  4. Gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’akarere mu mwaka wa 2013-2014

 

Ku kibazo cy’umutekano hagaragaye ko icyaha cyagarutse kenshi ari icyo gucuruza ibiyobyabwenge mu murenge wa Gatore hamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu kigaragara cyane mu murenge wa Nyarubuye.

Hafashwe umwanzuro wo gukaza ingamba mu kubungabunga umutekano wo ku byambu by’Akagera bihuza Akarere na Tanzaniya ndetse n’uburundi.

Kuri gahunda yo gutuza abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya, abitabiriye inama bagejejweho imibare y’imiryango izatuzwa mu karere ka Kirehe, buri murenge ugenerwa imiryango uzatuza. Muri rusange mu karere ka Kirehe hazatuzwa imiryango 140 igizwe n’abantu 480.

Muri iyi nama kandi bagejejweho uko ukwezi kw’imiyoborere myiza kurimo gukorwa, bashima ibimaze gukorwa ariko basaba ko hakongerwa ingufu muri gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage no gukomeza kwigisha gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere, bagaragarijwe aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa. Bagaragarijwe imihigo iri ku gipimo cyo hasi bafata n’ ingamba zo kuyesa. By’umwihariko bafashe ingamba zihutirwa zo kwesa umuhigo wo kubaka Biyogazi 100 ndetse na Rondereza mri buri rugo.

Inama y’umutekano yasoreje ku ku murikirwa ishusho y’imitsindire y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza hamwe n’ikiciro rusange. Hashimwe ibigo by’amashuri by’umurenge wa Mahama, Gahara na Musaza kuko byagaragaje imitsindire ishimishije.



Hatangijwe ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza bakemura ibibazo bitandukanye

Umuyobozi w'Akarere mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza

Mu karere ka Kirehe Kuri uyu wa 20/01/2014 hatangijwe gahunda y’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza aho batangije iki gikorwa bakemura ibibazo by’abaturage igikorwa cyabereye mu murenge wa Kirehe mu kagari ka Rwesero.

Mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) Munyandamutsa Jean Paul, yavuze ko iki gikorwa cyo gushyiraho ukwezi kwahariwen imiyoborere myiza,wri igikorwa gifitiye akamaro abaturage hamwe n’abayobozi muri rusange kuko bafatanya mu gukemura ibibazo biba bihari kandi bakaba babishakira ibisubizo hamwe imbere abaturage muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Murayire Protais akaba yatangaje ko iyi ari gahunda ijyanye no kwakira ibibazo by’abaturage batanga n’ibitekerezo byakubaka aho batuye muri rusange,akaba yavuze ko gahunda bafite muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza ari gahunda yo gukemura ibibazo bitandukanye bakaba banateganya kuzakora n’amarushanwa y’umupira w’amaguru yiswe Kagame Cup.

Muri gahunda yo gutangiza ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza bakaba batashye ishuri ribanza rya Rwesero ryubatswe ku nkunga y’abaturage rikaba rifite abanyeshuri bagera kuri 570 aho ubu higamo abana kugera mu mwaka wa kane.

Uku kwezi kwatangijwe kwahariwe imiyoborere myiza mu karere ka Kirehe bateganya gukoramo ibikorwa bitandukanye birimo gukemura ibibazo by’abaturage baba bafite muri aka karere, ukwezi kw’imiyoborere myiza kwashyizweho kugira ngo hibutswe uko Abanyarwanda bakwiye kuba babana, bayobowe, uko bakwiye kuba batanga ibitekerezo hamwe n’uko bakwiye kuba bitwara hamwe n’abayobozi babo.

Iki gikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Kirehe,abakozi b’akarere,ingabo na polisi bakorera mu karere ka Kirehe.

 

 


Abakozi b’Akarere batangiye igikorwa cyo gusana umuyoboro w’amazi

Abakozi b'Akarere mu gikorwa cyo gusana ivomo

Umuganda udasanzwe mu karere ka Kirehe wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 18/1/2014, mu kagari ka Ruhanga mu mudugudu wa Buhwaga, wakozwe n’abakozi batandukanye b’Akarere ka Kirehe bahurije hamwe ingufu bagatangira gusana ivomo ry’amazi ryasenyutse.

Iki gikorwa cyatangijwe cyo gusana ivomo ry’abaturage bo mu mudugudu wa Buhwaga mu murenge wa Kigina cyitabiriwe n’abakozi b’akarere ka Kirehe hamwe n’abakozi bo ku bitaro bya Kirehe,aho iki gikorwa aricy’abakozi b’Akarere by’umwihariko aho bateganya gukora igikorwa gifatika ku baturage ku nkunga yabo.

Protais Murayire ,umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yibukije abaturage  bo mu kagari ka Ruhanga kwitabira gukora umuganda kuko umuganda ariwo gisubizo ku bibazo u Rwanda rufite.

Yagize ati: “Ntabwo ibibazo by’Abanyarwanda bizakemurwa n’amahanga ahubwo nitwe ubwacu tugomba kubyikemurira dufatanije ikaba ariyo mpamvu twese hamwe dushyize hamwe haba abayobozi n’abaturage twakwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye.”

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko nk’abakozi b’Akarere aribo ubwabo bazasana iri vomo ku nkunga yabo, bakazanakomeza gufatanya n’abaturage mu miganda idasanzwe itandukanye kugira ngo babone amazi meza.

Uyu muyobozi w’Akarere ka Kirehe akaba yasabye abaturage bari muri iki gikorwa cyo gusana ivomo , guha agaciro umuganda bakajya bawitabira uko bikwiye kuko kuko ari inyunganizi mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Umudugudu wa Buhwaga utuwe n’abaturage 524 ukaba ugizwe n’ingo 120 bakaba bari bamaze igihe ivomo ryabo ryarangiritse aho kuvoma wasangaga  bibagoye. 

Umutekano wagenze neza mu karere Kirehe mu mpera z’umwaka wa 2013

Abari bitabiriye inama y'umutekano

Kuri uyu wa 16/01/2014,mu karere ka Kirehe hateraniye inama y’umutekano yaguye yari yitabiriwe n’ingabo na Polisi,abanyamababanga Nshingwabikorwa b’imirenge hamwe n’abayobozi b’Akarere mu rwego rwo kureba uko umutekano wagenze mu mpeza z’umwaka wa 2013.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Murayire Protais,atangiza iyi nama y’umutekano yashimiye abanyamabanga Nshingwabikorwa hamwe n’abashinzwe umutekano muri rusange uburyo babungabunze umutekano mu mpera z’umwaka akaba avuga ko umutekano wari wifashe neza mu mpera z’umwaka.

Icyagarutsweho muri iyi nama y’umutekano ni ukwibutya abaturage gukaza amarondo mu rwego rwo kurwanya ubujura kuko iyo nta rondo rikorwa aribwo usanga ubujura bwiyongereye uyu muyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe akaba avuga ko amagare agenda nijoro atemerewe hamwe n’abana ntibemerewe gutwara amagare mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Muri iyi nama y’umutekano kandi bagarutse ku kibazo cy’abapagasi bajya baza mu karere ka Kirehe ugasanga nta byaira bakaba bafashe umwanzuro w’uko abo bizagaragara ko nta byangombwa bagira bagiye gushaka uko babohereza ahop baba baraturutse bakaza babizanye.

Muri iyi nama kandi bakaba bavuze kuri gahunda yo gutuza abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bakaba bavuze ko bagiye gutangira gahunda yo kububakira aho bateguye ko baba bari mu murenge wa Mpanga ahitwa Rwabarara hamwe na Gahara kuko ariho babonye ko hari aho babatuza.

Iyi nama y’umutekano yaguye yari iyobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Kirehe,Ingabo na Polisi bakorera mu karere ka Kirehe hamwe n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize Akarere ka Kirehe na bamwe mu bakozi b’Akarere.

Abadepite basuye inzibutso mu rwego rwo kureba uko zitabwaho

Abadepite bari ku rwibutso rwa Nyarubuye

Kuri uyu wa 13/01/2014 mu nteko ishinga amategeko bagize komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda,uburenganzira bwa muntu no kurwanya Genoside basuye inzibutyi za Genoside zigize Akarere ka Kirehe mu rwego rwo kureba uko zarushaho kwitabwaho no gutunganywa.

Aba badepite bagize iyi komisiyo bakaba basuye urwibutyo rwa Nyakarambi ruherereye mu murenge wa Kirehe,basura urwibutyo rwa Nyarubuye  hamwe n’urwibutyo rwa Nyabitare,bakaba gahunda yabo ari ukureba uko izi nzibutyo zatunganywa kugira ngo zibe zarushaho gusa neza kuko hamwe na hamwe usanga hari aho inzibutyo zitameze neza bitewe no kutazitaho.

Depite Byabarumwanzi Francois wari uhagarariye iyi komisiyo yavuze ko bari gusura inzibutyo mu rwego rwo kugira ngo barebe uko zimeze bityo babe bakora ubuvugizi mu gukomeza kuzitunganya mu buryo nyabwo.

Aho aba badepite basuye ni ku rwibutyo rwa Nyakarambi,ku rwibutyo rwa Nyabitare hamwe n’urwa Nyarubuye kugeza ubu rwamaze gushyirwa ku rwego rw’igihugu,rukaba rushyinguyemo imibiri isanga ibihumbi 51 rukaba ruri mu nzibutso eshanu zashyizwe ku rwego rw’igihugu.

Abadepite basuye izi nzibutyo ni Byabarumwanzi Francois,Kabasinga Chantal na Mukandera Ephigenie bose bakaba bagize komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda,uburenganzira bwa muntu no kurwanya Genoside mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite.

Akarere ka Kirehe kungutse umujyanama mushya

Ngabonziza arahirira kujya mu nama Njyanama y'Akarere

Inama Njyanama mu karere ka Kirehe kuri uyu wa 10/01/2014 yateranye mu rwego rwo kureba uko Akarere gahagaze mu bikorwa bitandukanye biteza imbere akarere  hamwe no kugezwaho imikoreshereze y’ingengo y’imari y’Akarere mu mezi 6 ashize n’ivugururwa ry’umushinga wayo.

Hashingiwe ku itegeko No 87/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, mu nama y’Inama Njyanama yateranye hakaba habaye igikorwa cyo kurahiza umujyanama mushya Ngabonziza Augustin winjiye muri Njyanama y’Akarere ka Kirehe akaba yari asanzwe ahagarariye abikorera ku giti cyabo mu karere ka Kirehe.

Uyu mujyanama winjiye muri Njyanama y’Akarere ka Kirehe akaba ahagarariye abikorera ku giti cyabo nkuko itegeko rishyashya rigenga imiyoborere ryasohotse ribyemeza,Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Kirehe Rwagasana Erneste  akaba avuga ko azabafasha gukurikirana ibikorwa bitandukanye by’abikorera ku giti cyabo,akaba avuga ko kuba hajemo uhagarariye abikorera ku giti cyabo bizabafasha mu mikoranire myiza hagati y’abikorera na Leta.

Uyu muyobozi wa Njyanama akaba avuga ko ibi bizabafasha gufatanya n’abikorera ku giti cyabo mu rwego rwo guteza imbere akarere ka Kirehe.

Iyi nama njyanama y’akarere ka Kirehe ikaba yagejejweho raporo y’imikoreshereze y’ingengo y’imari y’akarere mu mezi 6 ashize n’umushinga w’ivugururwa ryayo,ikaba yanasusumiye hamwe raporo y’aho imihigo y’akarere y’uyu mwaka wa 2013/2014 igeze ishyirwa mu bikorwa.

Muri iyi nama Njyanama umujyanama mushya akaba yarahijwe na Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma Bandora Jean Baptiste hamwe n’umwanditsi warwo Ndizeye Marie Camarade.





























Location
kirehe.png
SOCIAL WELFARE
Health Care
Education
Culture
Sports
Vulnerable groups
Infrastructure and ICT
ECONOMY
Agriculture
Industry
Tourism
Trade
Taxation
Land & Housing
POLICY
Good Goverance
Performance Contracts
Justice
Agasozi Ndatwa
Itorero
 
Copyright Republic of Rwanda, KIREHE District