ITORERO MU KARERE KA KIREHE

Akarere ka Kirehe ni kamwe mu turere tugize u Rwanda kakaba gaherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, gafite Imirenge 12, utugali 60 n’Imidugudu 612. Kimwe n’utundi Turere Akarere ka Kirehe gafite Umutwe w’Intore witwa INTAGANZWA ukagira ikivugo cy’Ubutore Iterambere ryihuse kandi rirambye. Ahooo!!! ” ariko buri Murenge ufite izina ry’ Isibo ndetse n’ikivugo cy’ubutore.

Mu rwego rwo guhindura imyumvire y’Abanyarwanda batuye Akarere ka Kirehe hagamijwe kwihutisha iterambere hashyizwe imbaraga mu gutangira gutoza Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye batozwa Indangagaciro na Kirazira z’Umuco nyarwanda, hakaba haranatangijwe Itorero ku rwego rw’Umudugudu, mu mashuri ndetse hanakurikiranwa byumwihariko Intore z’Abanyeshuri barangije Amashuri atandatu yisumbuye.

Turishimira umusaruro wagezweho n’Intore mu byiciro bitandukanye, twavuga nko mu mibereho myiza Intore z’Abajyanama b'Ubuzima bafashe iyambere mu gukangurira Abanyarwanda gahunda z’Ubwisungane mu kwivuza, kuboneza urubyaro, isuku n’ibindi. By’umwihariko turashimira ubwitange bw’Intore zo ku Rugerero.

Mu mitangire myiza ya serivisi turashimira cyane Intore z’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Reka dushimire Leta y’Ubumwe bw’Anyarwanda yo yatekereje kugarura Itorero ry’Igihugu nk’umuti uzihutisha guhindura imyumvire hagamijwe kwihutisha iterambere. Ntitwasoza tudashimiye abafatanyabikorwa batandukanye, inzego z’umutekano, abatoza, n’abandi bose  ku nkunga baduteye yaba iyi ibitekerezo cyangwa iyibikoresho yatumye dushobora gushyira mu bikorwa uko bikwiye gahunda y’Itorero ry’igihugu.Turashimira kandi intore zose uruhare zagaragaje mu kwihutisha iterambere, by’umwihariko turashimira komite z’intore uruhare rwazo muguhuza ibikorwa.